CéKa i Rwanda
n'iki?
Ni ishyirahamwe ridakurikirana inyungu (ASBL) ryashinzwe
na Cécile Kayirebwa; akaba umuririmbyi, umuhimbyi, n'umwanditsi w'indirimbo
z'ikinyarwanda, mu kinyarwanda, mu majwi no mu njyana bya kinyarwanda.
Kayirebwa yashinze iri shyirahamwe muri 1996 mu Bubirigi.
Iri
shyirahamwe rigamije iki?
Gutabara, gusigasiga, gusangira, gukwiza, kwigisha
umuco w'ikinyarwanda, ukibiye mu ndirimbo, imbyino n'ibisigo bya kinyarwanda.
Impamvu
yamuteye iki gitekerezo
Ikinyarwanda n'umuco byahuye n'ubukoloni, n'ibiva hirya
no hino bishaka kuwangiza, kandi bigaragara muri byinshi.
Kera abahimbyi n'abaririmbyi n'abasizi n'abahamirizi
bagiraga igihe bahabwaga n'ubutegetsi bw'icyo gihe bakajya mu
"nganzo" kwiherera kugirango bafate umwanya wo gutekereza no guhimba
nta kibahungabanya. Bakagemwurirwa, bagafatwa neza, igihe cyazagera bakanabihemberwa.
Wari umurimo w'UBWENGE ugenewe kibika umuco wacu mu bwenge no kuwukwiza.
CéKa i Rwanda
ibikora ite?
Yishakamo ibyo izi yahawe n'ababyeyi n'abakuru mu bwana. Yegera abahanga
b'ubumenyi ubwa ari bwo bwose. Ishakashaka intore, ababyinyi n'abaririmbyi,
bakigira ibintu hamwe, bakabitunganya mu majwi no mu byuma bifata amjwi
n'amashusho. Bityo ikabika mu ma CD no mu ma video no mu nyandiko.
Akamaro
Iyo mirimo yose ya "CéKa i Rwanda" ikomeza umuco ikigisha
abato n'abakuru, no mu mashuri yakwigisha abana, umuco ntuzacike kandi
ntuzanduzwe n'ibiva mu yandi mahanga, ahubwo ikabikoresha ihitamo ibyiza byaho.
CéKa i Rwanda irakangurira umunyarwanda uwo ari we wese kwiyumvamo icyo
gikorwa agahagurukira gufasha iri shyirahamwe gukora uwo murimo
Muti dute?
Paypal: cyusa0475@hotmail.com
Bank Transfer: ACCOUNT: BE22 2100 5822 8647 // BIC: GEBABEBB
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire